Print

Reba amafoto ateye agahinda y’ibibera mu gace k’indiri y’ubusambanyi i Kandapara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 October 2018 Yasuwe: 17920

Bangladesh, ni kimwe mu bihugu bike ku Isi byemera ko ubusambanyi bukorwa mu ibanga cyangwa byeruye. Ni na kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’Abayisilamu aho abakora ubusambanyi bahabwa rugari nk’indi myuga yose.

Agace ka Kandapara mu Karere ka Kandapara, ni indiri y’ubusambanyi yemewe n’amategeko, kaza ku mwanya wa kabiri muri Bangladesh mu bunini no kugira umubare munini w’abasambanyi kurusha utundi.

Indiri y’ubusambanyi ya Kandapara yashinzwe mu myaka 202 ishize. Yasenywe muri 2014, abagore n’abagabo bahashakira icyashara bajya mu mihanda bigaragambya ku butegetsi basaba guhabwa umudendezo ku bakora umwuga w’uburaya.

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Bangladesh National Women Lawyers Association wakoreye ubuvugizi abatuye Kandapara leta yongera kubaha uburenganzira bakomeza ubucuruzi bwabo.

Sandra Hoyn,umunyamakuru wa Washington Post yasuye aka gace asanga abagore n’inkumi batunzwe no kwicuruza nta wundi mwuga batekereza gukora. Kandapara ifite ubuyobozi bwihariye n’inzego zitandukanye n’uko Bangladesh iyoborwa, hakorerwa ubucuruzi busanzwe, harindiwe umutekano mu buryo bw’aho.

Kwinjira muri Kandapara no kuhasohoka bifite amategeko akurikizwa mu kurinda umutekano n’ubuzima bw’abatuye aka gace. Muri Kandapara hari abakobwa bahavukiye bakura batozwa kwicuruza.

Kajol n’umukiriya wamuzaniye icyashara

Muri aka gace hari ikindi cyiciro cy’abakobwa bato baza kuhicururiza [hagati y’imyaka 12 na 14] bamwe muri bo bahazanwa baje gucuruzwa cyo kimwe n’abahahungira ibibazo by’ubukene buri mu miryango ariko bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.

Abakobwa baza kwicururiza muri Kandapara bataruzuza imyaka, nta bwigenge baba bafite. Uwo akihagera ahabwa umugore mukuru ushinzwe gucunga amafaranga asambanira, akabikora mu gihe cy’imyaka itanu yishyura iseta n’umusoro ku bashinze iyi ndiri.

Aragerageza gutereta


Impanga zavukiye mu ndiri y’ubusambanyi


Abaturage ba Kandapara mu ndiri y’ubusambanyi


Umukobwa witwa Papia aryamanye n’abakiriya babiri ku buriri


Uyu yitwa Dipa! Agahinda karagaragara ku maso


Udukingirizo bakoresha batujugunya ahabonetse hose


I Kandapara bogera hanze ntacyo bishisha..


Bategereje abakiriya muri quartier


Asma yavukiye i Kandapara akura atozwa ubusambanyi. Ari kwakira umukiriya we



Umuguzi yanze kwishyura bamukora mu matama


Kajol n’umwana we w’amezi atandatu, afite undi mukiriya


Kandapara imaze imyaka 202 ibayeho


Comments

NDIMURWAYO J.Bosco 21 March 2023

Uretse ahantu nka hariya haba hazwi cyane, ariko usanga ubusambanyi bukorerwa ahantu henshi ndetse na hafi yawe urabuhasanga. Akenshi habaho kwibeshya, Ugasanga umuntu yemeza ko atari umusambanyi nyamara ariwe ufite geto, akabari, amacumbi, urubuga nkoranyambaga cyangwa akazi bitanga cyangwa byorohereza serivisi y’ubusambanyi


Mbaraga 2 October 2018

Ariko sinzi ukuntu inkuru zanyu muzikora iryo tegeko ribuza abakirisito gusambana niko handitse? Ese kuvuga ko habarizwa abaslam beshi ukabishyira muriyo nkuru nkaho bo bemera ubusambanyi nukugirango iryohe? Iryo tegeko rero ntiryasohorewe abakirisitu gusa kuko siko handitse cyane ko na Musa atari numukirisitu.


karekezi Ariane 2 October 2018

Ubwo se itaniyehe na Sodoma na Gomora ivugwa muri biblia. Imana iratwihanganira n’uko tutabona


Fanny 1 October 2018

Mbega uburaya abo bana nibihangane kuba baravukiye mu buraya nko ubwo


MAZINA 1 October 2018

UBUSAMBANYI ni kimwe mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.