Print

Bugesera: Umusaza wahishe imyumbati ine mu myenda bamubonye yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 3057

Uyu musaza wari utuye mu mudugudu Gakindo , Akagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera ngo yari asanzwe azwiho akageso ko kwiba ndetse hariho gahunda y’ uko niyongera gufatwa yibye bazamujyana mu kigo ngororamuco.

Habineza Slyveri, ku wa Gatanu nibwo yibye iyi myumbati. Abakekwaho kumwica barimo abagabo babiri n’ umugore umwe bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamata nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe n’ umwe mu bagenzacyaha bakorera mu ntara y’ Iburasirazuba.

Umurambo wa nyakwigendera Habineza wajyanywe mu bitaro bya ADEPR Nyamata ngo ukorerwe isuzuma mbere y’ uko uhabwa benewo ngo bawushyingure.

Umuyobozi w’ akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabwiye Radiyo Flash ko uyu musaza yari azwiho ingeso yo kwiba.

Yagize ati “Iyo turebye muri raporo y’ umudugudu dusanga uwo musaza yari azwiho iyo ngeso yo kwiba… inama y’ umutekano mu mudugudu yari yarateranye bamufatira icyemezo ko nibongera kumva yibye bashobora kuba bamujyana mu bigo ngororamuco nubwo yaba angana gutya ariko icyo gihe yafatwa nk’ inzererezi kubera iyo myitwarire”

Abatawe muri yombi bemera ko bakiranye nawe bamwambura iyo myubati ya gitaminsi yari yibye cyakora ntibemera ko bamukubise. Bavuga ko bamusize ari muzima , nyuma abantu baza kumubona yapfuye.