Nyuma yo gusoma ubutumwa bw’umuntu uba mu gihugu cy’ubwongereza watewe inda n’umuhungu agasaba ko ayikuramo nawe akabyanga none ubu akaba amwaka umwana babyaranye , nanjye numvishe ntangiye kubohoka ndetse nifuza gusangiza abasomyi b’UMURYANGO inzira igoye nanyuzemo ngo mungire inama abantu bazi urukundo n’ubuzima rusange kuko twese tubaho kimwe.
Nihuse , maze imyaka ibiri nkundana n’umuhungu dusengana . Mu gihe nasaga nutangiye gukundana nawe yambajije niba nshobora kuzajya mvugana nawe byoroshye mubwira ko yajya aza mu rugo aramutse ankeneye , cyangwa tugahurira k’urusengero. Icyo gihe narindangije amashuri yisumbuye .
Icyo gihe yansabye ko nashaka Telefone mubwira ko ntaho nayikura kuko iyo nifuza yaba irimo watsap , facebook nkabasha no gusura imbuga za internet zitandukanye . Yemeye kuyingurira kandi mbona ko ntakibazo cyabamo kuko mu rugo bari bamaze kumumenya .
Nkimara kubona telefone byabaye nk’ibyoroshye , maze akajya ansaba kumusura nanjye sinazuyaza njyayo. Uwo munsi yansabye ko turyamana ndanga mubwira ko turi abarokore arababara , ntaha numva ntishimye .
Nyuma yarambwiye ngo aranshaka tujyana iwe , tuganira kuri gahunda z’urukundo rwacu maze arongera ansaba ko turyamana . Ntabeshye narongeye ndabitekereza ariko ndebye ukuntu nasize mubabaje ndabyemere . Yarishimye ariko ambwira ko bwa mbere namugoye ngo azampa igihano , arandeka ndataha.
Uyu mwaka nibwo yampamagaye ansaba ko njya iwe , njyayo maze ambwira ko Telefone yanguriye nayimusubiza ngo kuko yamuhenze , avuga ko yayiguze amafaranga ibihumbi 230,000 frw , mbanza kwanga ariko ndayimuha.
Hashize iminsi nibwo namenye amakuru ko yanduye Sida , kandi mu gihe twaryamanye cyose ntiyigeze akoresha agakingirizo. None ubu ndibaza niba nta ngaruka zizambaho nkaba naranduye Sida , nakwibuka ko nakoze icyaha cy’ubusambanyi nziko tuzanabana nkumva ngiye gusara. None nkore iki ?
yooo! cha pole kweli gusa ihangane
BIBAHO.NAWUTASHUKWAIHANE_MAMAGARA.TUVUGNE_0783248565
ntakundi byagenda.niyihangane
muko Banza Ujye kwipimisha ubundi wongere usenga.
Muvandimwe ikibabaje cyane n’uko sekibi adutegera mubijyanye n’amasengesho ibaze ko aruwo musengana mwakoranye amahano ubwose ninde wa Kristu murimwe? Icya 1 nukuzirikana kuburemere bw’icyo cyaha wakoze! cyabaye nk’umukino murikigihe, kuko wakwandura utakwandura ikibabaje nicyaha gusa ibindi byo ningaruka zacyo. Inama iruta izindi fata icyemezo kidakuka usabe IMANA imbabazi kandi uyemerere ko utazabisubira ubundi uyisabe kuguha umufasha wawe kugirango ubeho mubyishimo knd bikurinde kongera kugwa mucyaha cy’ubusambanyi. Nkwifurfurije Amahirwe masa.
Ihangane mwana wa mama. Ikigaragara yaguhaye ibintu(phone...) afite intego. ihutire kwisuzumisha umenye umurongo uha ubuzima bwawe. we icyo yashakaga ni ukwica ubuzima bwawe gusa
Eric uri umwana mubi. njye inama nakugira jya kwa muganga urebe uko uhagaze , nubona uri muzima ntuzongere kdi nubona waranduye uzihangane kuko kuri iyi si tugomba kuba mubwiza nibibi.
Jya mukagera nicyo numva cyagufasha