Print

Umunyapolitiki wo mu Buhinde yasezeranyije abaturage ko nibamutora azashyiraho Minisiteri y’ Inka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 1105

Ubuyobozi bw’ intara imwe yo hagati mu gihugu cy’ Ubuhinde bwatangaje ko bufite gahunda yo gutangiza Minisiteri Ishinzwe inka.

Shivraj Singh Chouhan urimo kwiyamamariza kuba Minisitiri w’ Intebe w’intara ya Madhya Pradesh yavuze ko iyo minisiteri nijyaho bizatuma haboneka amafaranga menshi yo kwita ku nka.

Inkuru zivuga ko Chouhan wo mu ishyaka BJP yatanze iki gitekerezo nk’ imwe mu nzira yo kurusha amajwi userukira ishyaka batavuga rumwe ryitwa Congress, aho umwe wese agerageza kuronka amajwi menshi muri abo bantu bemera cyane inka.

BBC yatangaje ko uyu munyapolitiki yasohoye iri tangazo nyuma y’imisi mike umukuru w’ishyaka Congress muri iyo ntara ya Kamal Nath yemeye ikibanza cyo gutungiramo inka mu gihe ishyaka rye ryaba ryegukanye intsinzi.
Yavuze ko ababazwa cyane inka inka zipfa kenshi na kensi zigonzwe n’imodoka zirimo kwambuka umuhanda muri iyo ntara.

Umuyobozi w’ishyaka BJP yanenze uwo bahanganye avuga ko afite ingeso yo guha abantu amasambu bigatuma inka zibura aho zirisha.

Igihugu cy’ Ubuhinde kizwiho kugira abaturage bakunda inka cyane ndetse iyo ntara ifite Komisiyo ishinzwe kwiga ku bibazo by’ inka izwi nka ‘Gau Samvardhan’ ariko Chouhan asanga hakwiye kujyaho minisiteri izishinzwe kuko iyo komisiyo idahagije.

Ikinyamakuru Hindustan Times cyanditse ko uwo munyapolitiki yavuze ko "Komisiyo ishinzwe kwita ku bibazo by’ inka ifite ikibazo cy’ amikoro asezeranyo ko iyo Minisiteri nijyaho ibyo bibazo bizakemuka”

Inka zifatwa nk’ibikoko bitagatifu mu idini rya Hindu ari na bo benshi mu gihugu cy ’Ubuhinde kandi kwica inka birabujijwe mu ntara nyinshi z’icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko kinazira kurya inyama y’inka.