Print

HUYE:Ndayitegeye w’imyaka 25 agiye kurongora umukobwa asumba bikabije avuga ko ari Imana yamumweretse[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 October 2018 Yasuwe: 9309

Aron na Josee batuye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, Umurenge wa Huye mu Kagari ka Rukira.

Biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki 12 Mutarama 2019. Bukazabeza muri ADEPR Gako mu karere ka Huye.

Ubukwe bwabo bukomeje gutangarirwa na benshi kubera uburyo indeshyo yabo irimo ikinyuranyo kinini cyane ku buryo hari abaketse ko Aron akurikiranye amafaranga kuri Josee.

Aron yabwiye IBYISHIMO utya: “Abenshi baketse ko ari amafaranga mukurikiyeho kuko baratureba bakabona bidashoboka ko tubana, ariko mbere na mbere njya kumusaba urukundo nta by’amafaranga nigeze mubaza. Umugore wanjye ni Imana yamumpaye, ni cyo kintu nkurikiranye. Dukomeje gahunda zacu amagambo y’abantu twarayirengagije.”

Aroni na Josee ngo bamaze umwaka n’igice bakundana. Aroni yatubwiye ko areshya na metero na santimetero 70 mu gihe sheri we ngo nubwo atazi neza uko areshya ngo agereranyije ahamya ko atarenza metero y’uburebure.

Sheri wa Aroni ngo akora ibijyanye n’ubugeni mu nzu ndangamurage y’u Rwanda iri i Huye mu gihe Aron akora imirimo y’ubwubatsi.

Agaruka ku iyerekwa yagize, Aron yagize ati: “Mbere yuko ntekereza kubaka urugo narabanje ndabisengera, hanyuma muri uko kubisengera ni bwo nagiye mu iyerekwa mbona umuntu arambajije ati ‘ntumaze igihe usengera urugo?’ arambwira ati hanyuma umugore wawe Imana iguhaye ni uriya (Josee). Nabibonye mu iyerekwa ndyamye.”

Yadutangarije ko adaterwa ipfunwe n’indeshyo y’umukobwa yakunze kandi ko atitaye ku magambo y’abantu bamunenga ko agiye kurongora umukobwa mugufi cyane kandi unamurusha imyaka 10 yose.

Ati: “Mu gihe wizeye ko umugore wawe ari Imana yamuguhaye nta yandi magambo ushobora kumva, icyakora uramutse ukurikiye imitungo ni bwo ushobora gusanga rwa rukundo ruzasenyutse kuko ibyo ukurikiye ni ibintu bizashira, ariko niba ukurikiye urukunda n’iyo ibyo bintu byaba bihari byaba ari akarusho.”

Aroni ngo yigeze kubana n’umugore batasezeranye bamarana ukwezi kumwe bahita batandukana. Umwana babyaranye ubu afite imyaka ine. Aron ni we urera uwo mwana kandi Josee ngo yemeye gufatanya na Aron kumurera dore ko mama we yashatse undi mugabo.

Ubusanzwe Aron yasengeraga mu itorero rya Zion Temple ariko biza kuba ngombwa ko ava muri iryo torero akajya muri ADEPR kugirango azabashe gusezerana n’umukobwa Imana yamweretse mu iyerekwa.

Icyatumye ahindura idini ngo nuko bitari gushoboka ko asezerana n’umugore we batari mu itorero rimwe kandi ngo umukobwa ntibyari gushoboka ko ADEPR imuha icyemezo cyo guhindura idini mu gihe Aron we ngo byari bimworoheye kukibona akajya muri ADEPR. Kubw’ibyo rero, ngo kugirango ubukwe bwabo bwihute yahisemo kuba ari we uhindura idini.


Comments

MANWERI 7 October 2018

UZITONDE.UMUSOREARAKURYARYA


Uwineza Chantal 2 October 2018

Ariko se koko ubu baba beretswe cg baba babeshya? ahaaa