Print

Kizito Mihigo arimo gusenga ngo Imana izamuhuze n’uzamubera umufasha

Yanditwe na: Muhire Jason 1 October 2018 Yasuwe: 2094

Mu kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri ubu yabaye mushya ndetse ashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye Imbabazi nyuma yo kumva gutakamba kwe amusaba imbabazi .

Kizito Mihigo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko n’ingaragu yakomoje ku kuba muri iyi minsi arimo gusenga cyane kugirango Imana izamuhuze n’umukobwa uzamubera umugore agasezera ku buzima bw’ubusirabateri.

Yagize ati “Mu buzima busanzwe nemera ko ubuzima bw’umuntu wubatse buba buri ku murongo. Nta mufasha ndabona ariko bindimo. Ntabwo umuntu ashaka umugore ahubwo barahura. Nemera abavuga ko umugore atangwa n’Imana. Ubwo bushake ndabufite kandi nizeye ko isengesho nzavuga rizumvikana, tugahura.

Abajijwe niba mbere yuko afungwa hari uwo bigeze bakundana mu mvugo iteruye yagaragaje ko ashobora kuba yari ahari ibyo bihe gusa ngo ashobora kuba yarumvishe imyaka 10 bari baramukatiye muri gereza ari myinshi bikamuca intege akava mu rukundo.

Ati “Ntabwo byakomeje. Umuntu aragusura yagera aho akarambirwa. Ashobora kuba yarumvise ko imyaka icumi muri gereza ari myinshi.

Abajijwe zimwe mu mpinduka yasanze mu mujyi wa Kigali yavuze ko yasanze byinshi byarahindutse birimo imihanda ,inyubako zirimo Convention Center yasize igipfutse n’amashitingi na Marriott yari itararangira.

Ati" Umujyi wa Kigali nahingukiyemo nasanze warahindutse cyane. Hari imihanda myinshi ntasize, hari n’inzu nasize zicyubakwa nasanze zaruzuye. Buriya na Convention Center nasize igipfutse n’amashitingi na Marriott yari itararangira.

Muri gereza narebaga amakuru ariko ntabwo impinduka zose wazibona. Hari imihanda myinshi ntari nzi nk’uva ku Nteko Ishinga Amategeko kugera kuri KBC. No ku Kibuga cy’Indege nabonye hari umuhanda wiyongereyeho iba ibiri.

Twakwibutsa ko Kizito Mihigo yarekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.