Print

AMATORA YA PEREZIDA WA KONGO: Tshisekedi ati ‘Nimba umukandida nzatsinda’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 October 2018 Yasuwe: 2498

Aho bane baturuka mu ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi ashaka guhangana na Emmanuel Ramazani Shadary, uhagarariye uruhande rwa leta. Amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Mu gihe abakandida-perezida 21 ari bo bemejwe bidasubirwaho n’akanama k’amatora ka Kongo, kwishyira hamwe kw’abakandida bisa nkaho ari ingenzi.

Byabafasha kubona ubwiganze bw’amajwi mu matora byitezwe ko azitabirwa n’abaturage miliyoni 40. Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo na Moïse Katumbi wigeze kuba umukuru w’intara ya Katanga - bombi bangiwe kwiyamamaza.

Tshisekedi yabwiye mitingi ihuriwemo n’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ko "bazicara hamwe" muri iki cyumweru bagafa umwanzuro.

Mu kiganiro na BBC mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yagize ati: "Nimba umukandida, nzatsinda."

Ariko yongeyeho ati: "Ariko ejo nimpitamo kutiyamamaza ngashyigikira undi mukandida duhuriyeho, na we azaba afite amahirwe nk’ayo na we yo gutsinda. Ntekereza ko uko turi [amashyaka] arindwi dushyigikiwe bihagije mu gihugu hose kuburyo twatsinda amatora n’ubwiganze bw’amajwi."

Mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2006 n’ayo mu mwaka wa 2011, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kwishyira hamwe ndetse amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi asubiranamo hagati yayo.
Kimwe mu bintu aya mashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeranyaho yose kuri iyi nshuro, ni ukwamagana uburyo bwo gutora bw’imashini zikoresha ikoranabuhanga akanama k’amatora gashaka gukoresha.

Bwana Tshisekedi yavuze ko abagize aya mashyaka, cyo kimwe n’amwe mu mahanga akurikiranira hafi ibya Kongo, bafite impungenge ko izo mashini zishobora kwifashishwa mu gukora uburiganya mu matora.
Yagize ati: "Dufite kugeza ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa cumi ngo dutume bisubiraho [ntihazakoreshwe imashini mu gutora]."

"Nyuma y’iyo tariki, bizadusaba ko twihuse cyane dukuraho izo mashini ahubwo hagategurwa impapuro z’itora, ariko ntekereza ko dufite igihe cyo kubikora neza mbere y’itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri."

Amatora ya perezida yitezwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri, azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Bwana Kabila irangiye.
Yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma yo kwicwa kwa se, Laurent-Désiré Kabila.
Akanama k’amatora kari kavuze ko umutekano mucye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu utatuma amatora aba, ariko abanenga leta ya Kongo bavuze ko bwari uburyo bwa Perezida Kabila bwo kugundira ubutegetsi.
Bwana Tshisekedi yabwiye BBC ko abaturage ba Kongo barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Kabila, bakaba biteguye impinduka.

"Abantu barambiwe ubu butegetsi bwatangiye mu mwaka wa 1997 [ubwo se wa Kabila cyangwa Kabila mukuru yafataga ubutegetsi].
"Ubukungu bwa Kongo buri mu mazi abira. Dutekereza ko nidushyira hamwe neza turwanya ruswa kandi duteza imbere ubucuruzi, dushobora kuvugurura imibereho y’abaturage ba Kongo."

"Kuri ubu, umuturage wa Kongo atunzwe n’idolari 1 ry’Amerika n’ibice 25 ku munsi. Dufite icyizere cyo kuvugurura iyo mibereho ikagera ku madolari 11 y’Amerika n’ibice 75.
"Mu by’ukuri ni cyo gito gishoboka dushobora gukora kandi ni nacyo gito gishoboka abaturage batwitezeho."
Muri icyo kiganiro na BBC, Bwana Tshisekedi yanavuze kuri se Etienne Tshisekedi, yavuze ko yabaye "umutoza" we.
Yagize ati: "Ndashaka, nimbishobora, kugera ku nzozi ze."

Bwana Tshisekedi [mukuru] yapfiriye mu Bubiligi mu mwaka ushize wa 2017, ariko ibikorwa byo kugerageza gusubiza umurambo we muri Kongo ngo ushyingurweyo byibasiwe n’amakimbirane hagati y’umuryango we n’abategetsi ba Kongo.
Uyu muhungu we avuga ko se yari afite inzozi zo kubona Kongo nziza kurushaho kandi igendera ku butegetsi bwubahiriza amategeko.