Print

Imfungwa yamenye amazi ashyushye kuri mugenzi wayo imuhora ko ayirusha uburanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2018 Yasuwe: 2494

Kira Mayer w’imyaka 24 yavuze ko akigera muri gereza imfungwa zose zamurakariye kubera ishyari bituma umwe muri bo ashyushya amazi ayamumena mu gituza.

Uyu mugore yarahiye bikomeye ku mubiri ndetse yajyanwe kwa muganga kubera ubu bushye yatewe n’aya mazi yasutsweho n’umukobwa bari bafunganywe.

Uyu mukobwa yavuze ko akigera muri gereza yabanje gushwana n’umukobwa bari bafungiwe mu kumba kamwe washatse kumuhohotera kubera ko yari mushya akamutegeka gukoropa umusarani we akabyanga.

Uyu mukobwa wari uzwi cyane mu Burusiya kubera amafoto y’urukozasoni yakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga,yakatiwe igifungo cy’amezi 18 ariko aratangaza ko ubuzima bwo muri gereza bwamunaniye kubera ko atabona uburyo bwo gukoresha Instagram yari yaramubase.



Uburanga bwa Kira Mayer bwatumye umugore bari bafunganywe amumenaho amazi ashyushye