Print

Rusizi: Umugabo yasambanyije abana be abangiza imyanya myibarukiro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 October 2018 Yasuwe: 3505

Aba bana bavuga ko mu gihe se yabasambanyaga, ngo yabihanangirizaga ababwira ko nibaramuka babivuze azabica.

Umwana umwe w’imyaka 11 ubyarwa n’umugore wa mbere wa Gaspard kuri ubu batandukanye,ni we wahoraga abwira mukase ko se ajya abasambanya maze uyu mugore akanga kubyemera ngo kuko yakekaga ko uyu mwana w’umukobwa yaba ari guharabika umugabo we.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 30 Nzeli 2018 ni bwo uyu mugore ngo yaje gufatira mu cyuho umugabo we ari gusambanya aba bana maze aramwikanga, maze uwo Gaspard ahita afata umugore we ashaka kumufungirana mu cyumba baragundagurana ari na bwo yahise atoroka nk’uko byashimangiwe n’uyu mugore mu mvugo yuje ikiniga n’agahinda dore ko yivugira ko nyuma yo gufata umugabo we asambanya abana yibyariye yabaye nk’ukubiswe n’inkuba nk’ uko TV1 yabitangaje.

Nk’ uko bigaragara ku mpapuro z’ibizamini byo kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama aho aba bana bahise bajyanwa by’igitaraganya,bigaragaza ko aba bana bafashwe ku ngufu ndetse bakanakomeretswa mu myanya ndangagitsina, ibyo mu ndimi z’amahanga muganga yise "Violence sexuel avec urcelation genitale".

Umuvugizi w’agateganyo w’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste yavuze ko uyu mugore yaje gutanga ikirego umugabo we yamaze gucika,gusa kuri ubu uru rwego rukaba ruri gushakisha uwo mugabo Murwanashyaka Gaspard kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.