Print

Reba uburanga bw’abakobwa bahatanye na Umutoniwase Anastasie muri Miss Earth 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 2 October 2018 Yasuwe: 5948

Umutoniwase w’imyaka 19 yatorewe guhagararira u Rwanda mu birori byabereye muri Kigali Serana Hotel mu cyumweru gishize. Uyu mukobwa usanzwe unafite ikamba ry’umukobwa ukunzwe (Miss Popularity 2017) yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 azitabira iri rushanwa rya Miss Earth 2018 asimbura Miss Honorine Hirwa Uwase wahatanye mu iri rushanwa umwaka ushize.

Anastasie yagaragiwe n’ibisonga bibiri mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda ari bo Igihozo Darline wabaye igisonga cya mbere na Doreen Phiona Ashimwe wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bahatanaga muri iri rushanwa barimo Belinda Uwonkunda, Shannelle Isimbi, Belise Umutoni, Mireille Destiny, Bideri Umutoni, Rutayisire Isimbi Phiona Ingabire, Phiona Uwase and Fiona Uwase.

Urubuga rwa Miss Earth 2018 rugaragaza ko abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa bagomba kugera ahazabera ibirori hagati y’itariki 06 na 07 Ukwakira 2018. Bavuga ko ku munsi uzakurikiraho hazaba umusangiro w’abakobwa bose. Mu bikorwa bazakora harimo urugendoshuri ku bidukikije, bazakora kandi ikiganiro n’itangazamakuru, bazarushanwa mu bijyanye no koga ndetse buri wese azamurika impano ye n’ibindi byinshi bizabageza ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Kuva iri rushanwa ryatangizwa, Philippines igiye kuryakira imaze kugira abakobwa bane baryegukanye barimo: Karla Henry (2008), Jamie Herrel (2014), Angelia Ong (2015) ndetse na Ibasco (2017).

Umunyamuziki Brian McKnight ukunzwe cyane mu njyana ya R&B azaririmba muri ibirori ku musozo wabyo. Anastatie yatangaje ko azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Philippines kuwa Gatandatu w’iki cyumweru. Yavuze ko atazi neza isaha azavira mu Rwanda kuko atarakatisha itike y’indege.

Umuhango wo kwambikwa ikamba umukobwa uzaba uhize abandi, uzaba kuwa 05 Ugushyingo 2018 mu nyubako isanzwe ibereramo ibirori ya Mall Asia Arena. Kwiyandikisha muri iri rushanwa usabwa kuba: Uri umukobwa; Utarigeze ubyara [udafite umugabo], Ufite imyaka iri hagati ya 18 na 25, Ufite nibura metero imwe na sentimetero 65’ kuzamura, Kuba uzi kwifotoza bijyanye n’ubwiza, Uzi kubanira neza abandi, Umeza neza umubiri wose, Ufite ubumenyi ku gihugu cyawe n’ibidukikije.

REBA AMAFOTO: