Print

Umwana w’imyaka 5 waciwe igitsina bari kumusiramura yahawe akayabo k’amadolari nk’impozamarira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2018 Yasuwe: 2009

Uyu mwana w’umuhungu yahuye n’uruva gusenya ubwo umuganga n’uwari ushinzwe kumufasha barangaraga bari kumusiramura,icyuma kikamukata igitsina cye, byatumye urukiko rwemeza ko akwiriye guhabwa akayabo ka miliyoni 31 z’Amadolari.

Umuryango w’uyu mwana wabwiye urukiko ko igice cyo hejuru cy’igitsina cy’uyu mwana cyangiritse bikomeye ariko abaganga bakamwohereza mu rugo ari kuvirirana aho kumudoda ngo cyongere cyiteranye.

Uyu mwana wacitse igitsina ubwo yari afite amezi 18 gusa,yahawe ubutabera n’urukiko rwategetse Dr Brian Register n’umuforomo we Melissa gutanga aka kayabo.

Aba baganga bakimara guca igitsina uyu mwana,bahise bamupfuka bamwoohereza mu rugo bimuviramo uburwayi bukomeye kuko atashobora kwihagarika iyo yabaga abikeneye.

Ababyeyi b’uyu mwana bifuzaga akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari nk’impozamarira,ariko urukiko rwanzuye ko bagomba kwishyurwa miliyoni 31 z’amadolari.