Print

Sebukwe wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu mu binyamakuru kubera gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2018 Yasuwe: 2299

Jorge Rodriguez w’imyaka 69 ukomoka muri Argentina, niwe se w’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez wamamaye cyane muri Espagne kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Jorge yafunzwe imyaka 10 azira gucuruza Cocaine

Jorge wabyaye abana batatu,yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 muri gereza, mu mwaka wa 2003 azira gushaka kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bifite akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi bingana na 83 ku ijana bya Cocaine yinjizwa mu Bufaransa ivuye muri Espagne.

Inkuru zisebya Ronaldo zikomeje kugwira kubera kuvugwaho gufata ku ngufu Mayorga

Muri 2008 nibwo Jorge yafunguwe atarangije iyi myaka 11 gusa yongera gufatwa ari gushaka kwinjiza Cocaine muri Espagne ifite agaciro ka miliyoni y’amapawundi ayivanye muri Maroc afungwa imyaka 2.

Inzu ishaje polisi yasanzemo ibiyobyabwenge bya Jorge Rodriguez,yayisanzemo kandi imbunda bituma bamukekaho n’ubwicanyi.

Ronaldo afitanye umwana na Georgina Rodriguez

Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma y’aho umugore witwa Kathryn Mayorga atangarije ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009 muri hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas.