Print

Senderi, Munyanshoza, Sgt Robert na Tuyisenge, indirimbo zabo kuri gahunda za Leta kongera kuzicuranga ni ukwishyura [IBICIRO]

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 October 2018 Yasuwe: 888

Abahanzi bamenyerewe cyane mu kuririmba indirimbo zijyanye na gahunda za leta Senderi, Munyanshoza Dieudonne , Intore Tuyisenge na seargent major Robert bashyizeho ibiciro ku bantu zajya bakoresha ibihangano byabo muri gahunda zinyuranye aho utazabikurikiza azahanwa hifashishijwe amategeko.

Munyanshoza na Senderi bafite indirimbo nyinshi zo kwibuka, bo bafiteho umwihariko ngo kuko zizajya zishyurwa mu gihe ibyo bikorwa byo kwibuka byabaye abibuka banafite umuntu bahaye isoko ryo gucuranga.

Senderi yatangaje ko indirimbo ya APR FC , ya Rayon sport n’iya Etincelles n’iyitwa Agaciro zo azibara nk’impano yatanze zo zizakoreshwa uko abantu bashaka .
Baburiye kandi abantu batanga amasoko kujya bitondera iki kintu kuko bibaye ibijya mu manza n’ubundi byajya bibagarukaho.

Yagize ati “Akarere kagiye kwibuka mu ngengo y’imari gashyiramo ay’indangururamajwi maze uwo kahaye ikiraka agakoresha indirimbo zanjye. Aho hari ikibazo kuko ibihangano byanjye bigiye gukiza undi muntu batanantumiye. Niba muzishyizeho atari umuntu bahaye ikiraka nta kibazo”

AbaDJ bo ku muhanda cyangwa mu nzu zicuruza imiziki bazajya bishyura 50 frw ku munsi cyangwa 15,000 frw ku mwaka.

Utugari n’imirege bazajya bishyura 50,000 frw ku munsi mu gihe bashaka gukoresha igihangano cy’umwe muri abana 1,000,000 frw mu gihe bashaka gusinyana amasezerano y’umwaka.

Intara n’Umujyi wa Kigali , abikorera, ibigo bya leta, minisiteri na diaspora bishyure 200,000 frw ku munsi na 2,000,000 frw ku masezerano y’umwaka wose.
Ibitangazamakuru nka radiyo , televiziyo kimwe n’abatunze ibihangano muri telephone n’abashaka kubyumvira mu ngo zabo bon ta kintu bazajya bishyura . kandi utanze amakuru y’ahantu ibihangano by’aba bahanzi byakoreshejwe batabizi azajya ahabwa 20 % by’amande yaciwe uwbikoresheje.

Ibi bibaye nyuma y’uko umuhanzi Senderi yinubiye ko indirimbo ze zakoreshejwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka, gusa nyuma Ikigo cy’igihugu kibifite mu nshingano cyatangaje ko cyari cyishyuye umuntu wari ufite isoko ryo gucuranga no gutumira abahanzi.