Print

Urukiko Mpuzamahanga rwategetse Amerika koroshya ibihano yafatiye Iran

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 October 2018 Yasuwe: 376

ICJ yashyigikiye Iran ivuga ko ibintu abantu bakenera nk’ ibiribwa n’ imiti abantu bagomba kubyemererwa.

Gusa Amerika yo yavuze ko uru rukiko rudafite uburenganzira bwo guca uru rubanza kuko ngo rureba umutekano wayo.

Imyanzuro ya ICJ ni itegeko kuyishyira mu bikorwa ariko uru rukiko BBC yatangaje ko rudafite imbaraga zo gutuma ishyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida wa ICJ Abdulqawi Yusuf , ubwo yatangazaga uyu mwanzuro yagize ati:"Urukiko rwanzuye ko Amerika igomba gukuraho, ikoresheje inzira ishatse, inzitizi zituma hataba urujya n’uruza rw’ibintu bikenerwa n’abantu ku butaka bwa Iran."

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza"International Institute for Peace Studies"(SIPRI) yo mu mujyi wa Stockholm bwerekanye ko mu Isi hari ibirwanisho 14 465. Imibare ihagaze gutya mu gihe mu 1946 aribwo Umuryango w’ Abibumbye washizeho amasezerano yo guca burundu intwaro kirimbuzi.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko 92% by’ izi ntwaro kirimbuzi zitunzwe na Amerika n’ Uburusiya. Amerika ngo itunzwe intwaro kirimbuzi 7000 mu gihe uburusiya butunzwe intwaro kirimbuzi 6000.


Comments

Gatera 3 October 2018

Ikibazo nuko Amerika irusha ingufu urukiko mpuza-mahanga.Amerika,Russia na China bikora icyo bishatse.UN irebera gusa.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Bible ivuga ko abantu badashobora kwiyobora neza (it doesn’t belong to man to direct his steps nkuko Jeremiah 10:23 havuga).