Print

Habonetse undi muntu wahamije ko Tupac akiriho ndetse avuga n’igihugu aherereyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2018 Yasuwe: 2307

Abinyujije kuri Instagram Suge yavuze ko ibyavuzwe na polisi ko Tupac yarasiwe mu modoka mu mwaka wa 1996 akahasiga ubuzima ari ibinyoma ko ahubwo ari kwirira ubuzima mu gihugu cya Malaysia.

Ku munsi w’ejo Suge yanditse ubutumwa kuri Instagram bugira buti “Tupac aracyari muzima”,bituma benshi bagwa mu kantu abandi baramutuka karahava.

Suge J. Knight yashyize hanze amafoto y’umusaza usa na Tupac ari kumwe na Beyonce ndetse na 50 Cent aho yemeje ko iyi ari inzira ya Illuminatti yo gufunga bimwe mu byamamare,hagahimbwa ibinyoma ko bapfuye kandi ari bazima.

Tupac akomeje guteza urujijo kuko mu minsi ishize umwe mu barinzi bari kumwe nawe mu ijoro bivugwa ko yarasiwemo, yavuze ko we na murumuna we bamucikishije bakamunyuza muri Barbados mu ibanga rikomeye,bakamwerekeza muri Cuba.


Suge yavuze ko Tupac akiriho ndetse aherutse guhura na Beyonce na 50 Cent