Print

Zari yatutse Diamond ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditwe na: Muhire Jason 4 October 2018 Yasuwe: 6226

Buri tariki 2 Ukwakira 2018, nibwo icyamamare mu muziki Diamond yizihiza isabukuru y’imyaka amaze avutse, kuri ubu arizihiza iyi myaka 29y’amavuko yujuje kuwa 2 Ukwakira 2018 bamwe mu bamwifurije isabukuru nziza harimo n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan Gusa amagambo yakoresheje yateye benshi urujijo hibazwa icyaba cyabimuteye.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Zari Hassan mu magambo avunaguye yagize ati”umunsi mwiza w’amavuko kuri nyir’udukende twanjye (biva ku nkende)”

Nyuma yaho atangarije ibi uyu muhanzi Diamond wanahoze ari umugabo we banabyaranye kabiri ntacyo yigeze arenza kuri aya magambo yabwiwe ahubwo yabirenzeho byose ahitamo kujya kwizihiza isabukuru ye mu nzu ya Zari ihereye muri Afurika Y’Epfo.

Bijya kumenyekana ko Diamond yari ari mu nzu ya Zari muri Afurika y’Epfo, yifashe amashusho atambaye umwenda wo hejuru ari kumwe n’umukobwa we mukuru yabyaranye n’uyu mugore batandukanye muri Gashyantare uyu mwaka.

Zari kuva yatandukana na Diamond muri Gashyantare 2018 ntaragaragaza ukwishimira uyu Damond ahora ashinza kwiruka inyuma y’ingutiya z’abagore ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye afata umwanzuro wo guca inzira ze.

Si ubwambere kandi Zari aharabika Diamond cyane ko no minsi yashize yari yatangaje ko Diamond iri imba yabo yakabiri bivuze ko imbwa yambere ari irinda urugo iyakabiri ari Diamond nkuko yabyitangarije kurubuga rwe rwa Instagram.