Print

Abanyeshuli b’i Gitwe bigaragambije basohoka ikigo kubera inkoni z’umuyobozi wabo zibarembeje

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2018 Yasuwe: 4478

Ibi bibaye muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2018.

Umuyobozi w’iri shuri ryisumbuye Ndayisenga Wilton we avuga ko iki kibazo cyavuye ku munyeshuri umwe ngo yambuye telephone akanamwirukana akanga gutaha maze agahitamo kugumura bagenzi be ngo bigaragambye .

Abanyeshuri benshi bahise bafata ibikoresho byabo basohoka mu kigo bafata umuhanda bavuga ko bagiye ku biro by’Akarere ka Ruhango kuvuga ikibazo cyabo. Uwababonye yavuze ko wari wagira ngo bagiye mu biruhuko.

Ikigo cya College Adventiste de Gitwe gifite abanyeshuri bakabakaba kuri 500, mu gihe abakabakaba 200 bari bagiye kureba umuyobozi w’akarere ngo bamuture ikibazo cyabo, akimara kubyumva yahise abasanganira mu nzira kugirango ikibazo gikemurwe batari bagera kure y’ishuri.