Print

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana yakebuye bamwe mu bahanzi bakunda imiya kuruta icyo bahamagariwe

Yanditwe na: Muhire Jason 4 October 2018 Yasuwe: 900

Uyu musore ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kugiti cye, yadutangarije ko yiyemeje gukora umuziki utanga ubutumwa bwo guhindura imitima ya benshi no gushima imana k’ubuntu ntakiguzi.

Yagize ati,“Abahanzi bari kwinjira muri gospel bagamije inyungu z’amafaranga bazajya bavana mubitaramo n’ahandi ibi bikaba biri gutuma ivugabutumwa riri kugenda rikendera kuko aho umuhanzi yagatekereje k’ubutumwa bwiza yashyira mu ndirimbo igahembura imitima yabenshi, yitekerereza kunjyana yakora yabasha gutuma yasusurutsa abakunzi be mu gihe urubyiruko rwubu hari indirimbo zimwe nazimwe numva nkabura category nazishyiramo kandi zaririmbwe nabiyita abaramyi”.

Emmy ivomero yakomeje avuga ko abakora ibyo bibagiwe icyo Jehovah yabahamagariye buri umwe akwiye gutegura amasengesho yo kwiyunga n’Imana

Yagize ati,“Mubyukuri birababaje sinshatse kugira uwo mvuga izina gusa ubikora akwiye gushaka umwanya akiyunga n’Imana, kuko rwose hari nabo insengero cyangwa n’abandi bategura ibitaramo batumira bagaca amafaranga y’umurengera rwose ibi nubucuruzi si ivugabutumwa, ubundi umuhanzi wa gospel yagakwiye kwakira amafaranga mugihe indirimbo ye igize aho ikora uyumvise akagira inkunga amuha we atayisabye”.

Emmy ivomero ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana(Gospel) uherutse gushyira hanze idirimbo yitwa Mana yo mw’ijuru.

KANDA HANO WUMVE IYO NDIRIMBO: