Print

Naretse inzoga n’urumogi none iyo ndimo gutera akabariro n’umugore wanjye mpita ndangiza ako kanya , Nkore iki?

Yanditwe na: Muhire Jason 5 October 2018 Yasuwe: 1608

Aragira ati"Nitwa John[Izina rye ryahinduwe] ntuye i Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.Ntarashaka umugore najyaga nkubagana n’abakobwa nkitwara neza mu gihe twababaga twahuje urugwiro,namwe murabyumva nta kindi uretse kuryamana.

Icyo gihe rero naje gushaka umugore nabwo nkajya nitwara neza akankurira ingofero yewe nkanashobora no kumunyaza ugasanga ambwira ko hari abagore bamugisha inama icyo abagabo babo bakora ngo nabo babashe kubanyura mu gihe cyo gutera akabariro.

Gusa hagataho muri uko kwitwara neza sinabura kubabwira ko nabaga nafashe urumogi cg nkaba nanyweye inzoga zikomeye kuko iyo nabaga ntafashe kimwe muri ibyo wasangaga nta bushake mfite cg igitsina kigatinda gufata umurego.

Igihe cyaje kugera nza kunywa urwo rumogi ndafatwa ndafungwa,ngeze muri gereza banyigisha indangagaciro z’umugabo nyawe maze mfata icyemezo cyo kwihana burundu yewe mba umurokore ndasenga.

Ariko hagataho nkigeramo nabanje gushoberwa nkumva nshaka gutera akabariro ariko namwe murabizi umuntu ufunzwe ntiyabona uko agatera maze mpitamo kuzajya nikinisha nkimara no gukizwa ariko nkazajya nyuzamo nkabikora.

Igifungo nakatiwe cyaje kurangira ndataha maze nkomera kuri cya cyemezo cyo kutongera gufata ikiyobyabwenge na kimwe yewe nkomera no kugakiza kuko nahise mba n’umujyanama w’itorero nsengeramo.

Ikibazo rero naje kugira giteye gutya:nkuko nabibabwiye mbere yo gufungwa nateraga akabariro neza ariko ubu iyo madamu wanjye abishatse ndihangana nkabikora ariko nkahita ndangiza vuba kuko hari n’igihe nsohora nkimukaresa,rimwe na rimwe nkumva nta bushake mfite cg igitsina kikanga gufata umurego.

None mwa nshuti zanjye mwe ndabagisha inama mumfashe kuko mbona ndi gutenguha umugore wanjye kuko ajya anabinciramo amarenga ariko nkirengagiza nkasa n’utabyumvise,kandi rwose sinshaka guhora mubabaza ndamukunda cyane.