Print

Umugabo yishe umugore we amara ibyumweru 3 atwara umurambo we mu modoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2018 Yasuwe: 2208

Uyu mugabo wakoraga akazi ko kugenda atanga ibintu bitandukanye kuri buri nzu (delivery man),yishe umugore we Galina nyuma yo gukeka ko amuca inyuma,niko kubeshya ababyeyi be ko yagiye mu biruhuko muri Turkey.

Efremov yanigishije urutsinga umugore we ubwo umwana wabo yari aryamye nijoro,arangije amujyana mu modoka yagendagamo ari gushyikiriza abantu ibintu batumye ku isoko,amara ibyumweru 3 awujyana aho yajyaga hose.

Efremov ukomoka mu gace kitwa Tolyatti,yishe uyu mugore Galina w’imyaka 35,ahita ajyana umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 kwa nyirabukwe ababwira ko nyina yagiye mu biruhuko byo mu mpeshyi muri Turkey.

Inshuti z’uyu mugore Galina,zavuze ko batunguwe no kumva ko uyu mugabo ariwe wiyiciye umugore we,kuko bari babanye ndetse nta kanunu na kamwe kagaragazaga ko babanye nabi.

Efremov yafashwe na polisi nyuma yo kumukekaho ko ariwe wishe umugore we,arabyemera ndetse avuga ko yabitewe n’ishyari ry’uko uyu mugore ashobora kuba yaramucaga inyuma.


Efremov yamaze ibyumweru 3 atwara umurambo w’umugore we muri iyi modoka