Print

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekuwe by’ agateganyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 October 2018 Yasuwe: 6777

Abaregwa n’ abunganizi babo bari basabye ko Diane Rwigara na Nyina barekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko iperereza ryaragiye bizeza urukiko ko batazatoroka. Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko badakwiye kurekurwa kuko hari abo bareganwa bari hanze y’ igihugu batarafatwa bityo hakaba impugenge z’ uko basohotse byakwica iperereza kuri abo bareganwa batarafatwa.

Ibi nibyo urukiko rukuru rwicaye rurasuzuma maze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 rwanzura ko barekurwa bagakurikiranwa badafunze.

Diane Rwigara yavuze ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko, ko nubwo urubanza mu mizi rutaraba ariko iyi ngo ari intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza mu mizi.

Inkuru bifitanye isano : Urukiko rugiye gusuzuma niba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bashobora kurekurwa by’ agateganyo

Isomwa ry’ uru rubanza ryitabiriwe n’ abantu benshi bari bagiye kumwa umwanzuro w’ urukiko rukuru ku kifuzo cya Diane Rwigara na nyina bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunze.

Bari bamaze umwaka urengaho iminsi mike bafunze kuko batawe muri yombi tariki 24 Nzeli 2018.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.