Print

Umunyarwanda yakoze akuma kazajya kabuza umushoferi gutwara yasinze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 October 2018 Yasuwe: 3300

Aka kuma karimo uburyo bw’ ikoranabuhanga umushoferi ashobora gukoresha bukarinda imodoka ye kwibwa, aka kuma kandi gahujwe na speed governor, ka kuma gasanzwe kifashishwa mu Rwanda mu kugabanyiriza imodoka umuvuduko.

Rutikanga Fitson w’ imyaka 21 y’ amavuko yatangarije UMURYANGO ko igitekerezo cyo gukora aka kuma yagikuye ku kuba akuma kagabanya umuvuduko katabuza uwasinze kugonga.

Yakoze aka kuma agendeye ku buryo polisi y’ u Rwanda isanzwe ikoresha kugira ngo imenye niba umuntu yasinze ikoresheje ‘Alcohol testor’.

Aka kuma yatangiye kugakora muri Kanama 2017, ubu ngo ariteguye abonye igishoro yatangira gukora utwuma two kugurisha.

Rutikanga yavuze ko kuma kazajya gashishyirwa imbere ya shoferi gakurure umwuka w’ inzoga nikagera ku gipimo runaka koherereze shoferi ubutumwa ko imodoka igiye guharara, kugira ngo yitegure ashake aho aparika.

Mu minota kahaye uwo mushoferi imodoka izajya yizimya ku buryo adashobora kongera kuyatsa ngo igende igihe cyose agisinzwe.

Uyu musore yize mekanike mu ishuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro IPRC. Arangiza umwaka ushize. Yabwiye UMURYANGO ko aka kuma yakeretse polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikagashima.

Yavuze kandi ko arimo gushaka icyagombwa cy’ ubuziranenge bw’ ako kuma gitangwa na RSB.

Umuntu wamufashije gukora aka kuma ‘safety driving with security device’ ni umunyeshuri biganye witwa Izere Honoré

Rutikanga afite icyizere ko aka kuma kazatanga akazi ku bantu benshi bihuje na gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo niba ako gasisiteme tugashyize mu modoka yawe hari amafaranga y’ ifatabuguzi uzajya wishyura.”

Ngo nubwo umushoferi azajya aba afite ifatabuguzi, umunsi azajya aba yasinzwe azajya abona ubutumwa kuri telephone ye ubwo butumwa buge kuri kampani yakoze akuma no ku muntu azaba yarahisemo.

Iyi kampani izajya yohereza umushoferi wayo atware iyi modoka yahagaze kuko umushoferi wayo yasinze , hanyuma uyu mushoferi wasinze azishyure kampani kuko yamuhaye serivise ikamurinda gutwara yasinze.


Comments

5 October 2018

woaww that’s nice