Print

Eden hazard yatangaje abakinnyi 5 yemera kurusha abandi muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 2238

Mu kiganiro Hazard yagiranye na SportBible yavuze ko benshi mu bafana bakunda abakinnyi batsinda ibitego byinshi ariko hari abakinnyi batanu abona bakina umupira mwiza nubwo badatsinda ibitego byinshi.

Yagize ati “Mu Bwongereza hari abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.Aguero ni umwe muri bo,de Bruyne nawe nubwo yavunitse ni umukinnyi mwiza.Mo Salah yarigaragaje cyane umwaka ushize.N’golo Kante ari mu bakinnyi beza bari muri Premier League ndetse n’umunyezamu Kepa ni umwe mu banyezamu beza nubwo akiri muto.”

Hazard yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona kugira ngo batware ibikombe uyu mwaka.

Rutahizamu Eden Hazard ari mu bakinnyi Chelsea igomba kwifashisha mu mukino wa shampiyona izakina ku munsi w’ejo na Southampton.




Salah,Kante na Aguero bari mu bakinnyi 5 Hazard yemera ko ari abahanga