Uyu munya Brazil wageze muri Rayon Sports agashyira ku murongo buri kimwe,yemereye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko hari amakipe amushaka ariko we yifuza kubahiriza amasezerano afitanye na Rayon Sports azamugeza mu Ukuboza k’uyu mwaka akabona kuvugana nayo.
Yagize ati “Nubaha cyane Rayon Sports ndetse n’amasezerano dufitanye. Andi makipe nyabwira ko niba hari icyo tugomba kuganira, twazakiganira mu kwezi k’Ukuboza.Perezida wa Rayon Sports twatangiye kuvugana. Haracyari igihe,nibura kugera mu kwezi k’Ukuboza hazaba hari icyo twamaze kugeraho. Icyo nshyize imbere ubu ni ugukora akazi n’umutima wanjye wose."
Robertinho yongeyeho ko nubwo hari amakipe amuhamagara amusaba ko yajya kuyatoza,agifite amasezerano Rayon Sports kandi ngo niyo ifite amahirwe menshi yo kumwegukana.
Robertinho yafashije Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup ndetse ahindura ku buryo bukomeye imikinire y’iyi kipe aho isigaye ikina isatira cyane.
Uyu ni uwacu ntaho azajya