Print

Umunyamideli yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze agaragaza imiterere y’umubiri we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 2790

Uyu mugore watangaje benshi kubera ukuntu inda ye iteye ,ibyo benshi bakunze kwita mu nda zero,yatumye benshi bavuga amagambo menshi ndetse bamutaka bavuga ko ateye neza.

Christine McGuinness ni umwe mu banyamideli bazwiho gukunda imyitozo ngororamubiri aho amara igihe kinini muri Gym kugira ngo umubiri we ukomeze gukurura abagabo.

Uyu munyamideli Christine McGuinness amaze iminsi avugwa mu binyamakuru kubera gushwana n’umugabo we utarishimiye ukuntu yitabiriye igitaramo cyiswe The Real Housewives cyabereye mu mujyi wa Cheshire.

Christine McGuinness n’umugabo we Paddy bafitanye abana 3 ariko yaciye ibintu kubera imiterere y’umubiri we.