Print

APR FC yihimuye kuri Mukura Victory Sports iyitwara igikombe cya Super Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 2393

Mu mukino w’igikombe cya Super Cup, wahuje APR FC yatwaye shampiyona y’ubushize na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro,urangiye APR FC icyegukanye itsinze ibitego 2-0 mu mukino yaruhije bikomeye Mukura VS.

Ibi bitego byose byinjiye mu gice cya kabiri aho ku munota wa 46 Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze amaze kureba uko umunyezamu Rwabugiri Omar ahagaze.

Ku munota wa 53, APR FC yashyizemo igitego cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa,Mukura VS icika intege cyane ndetse ikomeza kurushwa bikomeye na APR FC.

APR FC yihimuye kuri Mukura VS yayisezereye mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro,itayitsinze kuko mu mikino yombi banganyije igitego 1-1,ariko igitego Mukura VS yaboneye I Kigali nicyo cyayigejeje ku mukino wa nyuma yatsinzemo Rayon Sports kuri penaliti.