Print

Umukecuru w’ imyaka 73 yabonye impamyabumenyi ya Kaminuza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 October 2018 Yasuwe: 1668

Yabwiye BBC impamvu yatumye asubira mu ishuri.
Yagize ati:"Namye mfite impungenge z’ukuntu nk’umuntu wari uriho ubwo Zambia yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1964, nta kintu twakoze kigaragara ngo twicungire imari yacu bwite."

"Ni yo mpamvu niyemeje gusubira mu ishuri kugira ngo ngire icyo nsohoza cyamye kindi ku mutima. Zambia yagera gusa ku iterambere ari uko Abanyazambia bashoboye kwicungira umutungo wabo n’ubukungu bwabo."

"Ku giti cyanjye, ubu ndigushishikariza abandi njya mu nsengero nkabwira abantu ko bakwiye kwigira kandi ntibategereze iteka ubufasha bwa leta."
Madamu Mazaba ukora mu bijyanye no kubika amakuru y’imyirondoro y’abanyeshuri kuri kaminuza yigisha ubuganga ya Apex Medical University mu murwa mukuru Lusaka, avuga kandi ko yatewe umuhate n’abantu bakorana mu kazi.
Yavuze ko iyo ari indi mpamvu yatumye yiyandikisha agatangira kwiga amasomo y’icyo cyiciro cya kaminuza amara umwaka umwe urengaho gato.

Yagize ati:"Iteka mba ndigukorana n’abarimu ba kaminuza n’abandi bantu bize cyane, rero naribwiye nti, kuki ntasubira ku ishuri?"
"Ntabwo byari byoroshye. Ku manywa nagombaga kwiga, hanyuma nijoro nkakora imikoro yo mu rugo."
"Ariko niganaga n’abantu benshi bankunda, nuko kera kabaye abakoresha banjye na bo bampa ikiruhuko ku kazi kugira ngo mbone uko nita ku masomo."