Print

Ibaruwa umwana wa nyakwigendera Katauti yabyaranye na Oprah yamwandikiye yateye agahinda benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2018 Yasuwe: 6147

Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi yapfuye urupfu rutunguranye mu gicuku cyo ku wa Kabiri taliki 15 Ugushyingo 2017.

Katauti wari kuba yizihiza isabukuru y’amavuko taliki 5 Ukwakira, kuri ubu yari kuba yujuje imyaka 40 y’amavuko.

Kuri uyu munsi Katauti yari kuba yizihiza isabukuru y’igihe yavukiye, umwana we w’umuhungu Krish yanditse ibaruwa igaragaza agahinda yatewe no kuba kuri uyu munsi ataribwishimane n’umubyeyi we.

Mu magambo ye, Krish yagize “Data, ndagumbuye cyane Data, ntabwo nigeze nifuza ko wapfa, data ndagukumbuye cyane, Data burigihe uhora murinjye, ndagukumbuye cyane data, rukundo kuva kwa Krish, Isabukuru nziza data”

Aya ni amagambo uyu mwana yanditse kurupapuro maze nyina ayanyuza kurukuta rwe rwa instagram.

Krish ni umwana umwe rukumbi Katauti yabyaranye n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya, Katauti akaba yarapfuye baramaze gutandukana ariko bafatanya kurera umwana ndetse uyu mugore akaba yaramaze gushaka nundi mugabo.