Print

Urban Boys bamaze gusinya muri The Mane ubusanzwe ifasha Safi

Yanditwe na: Muhire Jason 7 October 2018 Yasuwe: 624

Itsinda rya Urban Boys kuri ubu rigizwe na Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabos kuri ubu barimo kubarizwa muri The Mane kuri ubu ihagarariwe na Bad Rama nk’umwe mu bajyanama b’abahanzi ndetse ukomeje guteza imbere umuziki nyarwanda imbere.

Umuyobozi wa The Mane abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto bari kumwe n’itsinda rya Urban Boys ndetse bose bafite urupapuro rugaragaza ko bari bamaze gukorana amasezerano y’ubufatanye na Urban Boys.

Kuri ubu Bad Rama yasinyishije Safi Madiba amasezerano y’imyaka itatu byari ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017, nyuma yo kwerura ko yatandukanye na Urban boys.

Twakwibutsa ko Urban Boys baje muri The Mane basangamo Safi Madiba wasezeye ku mugaragaro ko ahagaritse kuririmbira muri Urban Boys kubera ubwumvikane bucye ndetse no kuba iri tsinda ntacyerekezo ryari rifite. Ibi byose byari bikubiye mu rwandiko yanditse ahishura ukuri ko yatandukanye n’iri tsinda.