Print

Dore byinshi utazi kuri Mtukudzi utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Yanditwe na: Muhire Jason 7 October 2018 Yasuwe: 480

Mtukudzi ufite inkomoko muri Zimbabwe ni umugabo w’imyaka 66 y’amavuko aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Akoromoka Awa, ‘Ndakuyambira, Mabasa n’izindi

Mtukudzi ubusanzwe wibanda ku ndirimbo zitanga ubutumwa bukubiyemo kwirinda icyorezo cya Sida , gukumira ubusambanyi indirimbo zigarurira bamwe ikizere ndetse by’umwihariko akaririmba ibijyane n’ikiremwa muntu ndetse arwanya n’ubukene.

Kuva mu bwana bwe yakuze akunda umuziki aho yaje no kugurirwa gitarai arayigishwa kugera ubwo ayimenye ,Mtukudzi yamenyekanye cyane ku Isi hose n’iwabo muri Zimbabwe biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya Sida yitwa Todii .

Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi bakomeye badakozwa ibyo kuririmba no gutanga imbwirwaruhame kuri politiki, kuko mu myumvire ye yemeza ko afashe iki cyemezo yaba ashaka gucamo ibice abakunzi be.

Ati “Iyo utangiye kuvuga kuri politiki, uba wahindutse umunyapolitiki. Iyo uvuze ikintu kijyanye na politiki usa n’udahuza n’abo mutavuga rumwe. Kuvuga kuri politiki byagutandukanya n’abantu burundu. Tuvugira buri wese. Tugerageza komora ibikomere bya benshi”.

Kubera ubuhangange bwe n’uko afatwa muri Zimbabwe, yabaye umuvugizi mu gukangurira abantu kwirinda no kurwanya Sida, aho yagiye akorana n’ibigo bikomeye mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuzima.

Aririmba mu rurimi rw’Igishona ruvugwa na benshi muri Zimbabwe, urwitwa Ndebele n’Icyongereza.

Mtukudzi magingo aya afite abana batanu n’abuzukuru babiri. Babiri mu bana be nabo ni abahanzi. Umuhungu we Sam Mtukudzi waririmbaga ku giti cye yiswe n’impanuka muri Werurwe 2010.

Twakwibutsa ko Mtukudzi azakora igitaramo taliki ya 26 Ukwakira 2018 , aho azaririmbana n’umuhanzi Bruce Melody aho kwinjira muriki gitaramo azaba ari ibihumbi 10000frw , ndetse n’ibihumbi 20000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 160,000frw ku meza y’abantu 8.