Print

Umwana w’ igisekeramwanzi yapfuye amaso ye yibirwa muri morgue

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 October 2018 Yasuwe: 3482

Ikinyamakuru the sun cyatangaje ko papa w’uyu mwana yazanye amafaranga yo kwishyura Morgue yahagera agasanga umwana we w’amezi 18 yakuwemo amaso.

Uyu mugabo yavuze ko abashinzwe iyo morgue batabashije kumusobanurira neza aho ibice by’umubiri by’umwana we byagiye.

Yagize ati “n’igihe umwana yari agihumeka, abaganga ntibigeze bamwitaho ahubwo bari bashishikajwe no kunyaka amafaranga ibihumbi 30 y’amanayira gusa ngo bampe umurambo we nge kuwushyingura. Ibyabaye byanyeretse ko bahindutse abacuruzi.”

Uyu mugabo avuga ko yagize umujinya agashaka gukubita abashinzwe iyo morgue ariko akifata agasiga umurambo w’umwana we akajya gutanga ikirego kuri polisi.

Bukeye bwaho, uyu mugabo afatanyije n’umwavoka we bandikiye komiseri wa polisi bamugaragariza uko ikibazo kimeze.

Ahmed Zaki, Umuyobozi wa polisi muri Nigeria yatangaje ko ikirego bacyakiriye bagakora iperereza, ubu abashinzwe morgue bakaba baratawe muri yombi.