Print

Pep Guardiola yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Mahrez wahushije Penaliti kuri Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2018 Yasuwe: 2176

Ku munsi w’ejo Manchester City yabonye amahirwe akomeye yo kubona amanota 3 imbere ya Liverpool, kuko ku munota wa 86 yahawe penaliti nyuma y’aho Leroy Sane yategerwaga mu rubuga rw’amahina na Virgil Van Dijk,birangira Mahrez ayiteye mu bicu.

Guardiola yavuze ko atigeze amenya ko Mahrez atari umuhanga mu gutera penaliti kuko iyo bari mu myitozo azitera neza byatumye amugira umukinnyi wa kabiri uzitera nyuma ya Sergio Aguero utari mu kibuga ubwo iyi penaliti yabonekaga kuko yari yasimbuwe na Gabriel Jesus.

Yagize ati “Akunze kugira ubushake bwo gutera penaliti.Iyo turi mu myitozo atera penaliti neza cyane.Ntabwo nari nzi ko afite agahigo kabi mu gutera penaliti gusa byabaye,kandi mu mupira w’amaguru bibaho.”

Mahrez amaze guhusha penaliti 5 muri penaliti 8 aheruka gutera ndetse yaherukaga guhusha penaliti ubwo Leicester City yakinaga na Manchester City muri Gicurasi umwaka ushize.

Riyad Mahrez wanze ko Jesus atera iyi penaliti, yatumye Manchester City idatsindira Liverpool ku kibuga cyayo dore ko yari imaze iminsi ihatsindirwa ndetse yatumye idafata umwanya wa mbere wahise uhuriraho amakipe 3 arimo izi zombie zahuraga ku munsi w’ejo na Chelsea,bose banganya amanota 20.


Guardiola yavuze ko atari aziko Mahrez ari hasi mu gutera penaliti