Print

Diamond ku isabukuru ye y’amavuko yahawe ubutaka agiye kubakamo Sitade[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2018 Yasuwe: 2060

Ubu butaka Diamond yahawe byatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam , Paul Makonda yemeza aya makuru ubwo yari umushyitsi mukuru muri iki kigorwa Diamond yari yateguye cyo gufasha abana n’abagore babaye bo muri Tandale.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu butaka azabwubakamo ikibuga cy’umupira w’amaguru hariya iwabo Tandale. Ibi Diamond yabivuze ubwo yari mu bikorwa byo gufasha , aho yanatanze moto 20 ku bana babashomeri bahariya Tandale,

Abantu bari benshi cyane biganjemo urubyiruko

Ibi byabaye ku wa 2 Ukwakira 2018 umunsi w’amavuko wa Diamond Platnumz , yayizihije iwabo Tandale yakuriye, Diamond yatanze ubwishingizi bwo kwivuza kubantu 1000 muri kampani ya Resolution Company ndetse atanga na moto 20 ziyongereyo 3 zatanzwe na Eric Shin­gonguo, umuyobozi wa Global Group.

Uyu muhanzi yagiriye inama urubyiruko ko rugomba gukura amaboko mu mufuka rugakora , kubwiyo mpamvu Diamond yahise ahereza gafotozi we witwa Lukamba imodoko ako kanya kubera akazi ke aba yakoze afotora anakorera amashusho yuyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.

Muri uyu muhango harimo Rayvanny, Lavalava, Chid Benz, Mboso, Asha Baraka, Katibu wa Basata, Jaque­line Mengi, Haji Manara, Queen Darleen na Mama wa Diamond Platnumz