Print

Limousine yakoze impanuka ikomeye ihitana abantu bagera kuri 20 barimo abagore 4 bavukana, n’abagabo babo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2018 Yasuwe: 2108

Abakobwa 4 n’abagabo bari bavuye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya murumuna wabo,bahitanywe n’iyi mpanuka ikomeye ya Limo bo n’abandi 20 barimo umushoferi,n’abagenzi 2.

Uyu mugabo n’umugore we bapfiriye mu mpanuka nyuma yo gukora ubukwe muri Kamena uyu mwaka

Aba bakobwa bavukana barimo Abigail Jackson, Mary Dyson, Allison King na Amy Steenburg, bari kumwe n’abagabo babo barimo Adam Jackson, Robert Dyson na Axel Steenburg.

Uretse aba bakobwa bavukana,iyi mpanuka yaguyemo umugabo n’umugore bari bamaze iminsi mike bashyingiranywe, Erin na Shane McGowan, bakoze ubukwe muri Kamena uyu mwaka.

Bamwe mu bagize uyu muryango bahitanywe n’iyi mpanuka

Abatangabuhamya babonye iyi mpanuka bavuze ko iyi Limousine yagendaga ibirometero 60 ku isaha,igera ku musozi wo muri uyu mujyi wa Schoharie ukunze kuberaho impanuka nyinshi,ingwa mu cyobo cy’amazi.

Abantu bagerageje gutabara abantu bari muri iyi Limousine ariko nta n’umwe wabashije kurokoka aho mu bantu bari muri iyi modoka nta mwana warimo.