Print

Umunyamakuru wa Washington Post ’yiciwe’ muri ambasade ya Arabie Saoudite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 October 2018 Yasuwe: 1427

Khashoggi, umuturage wa Arabie Saoudite, yaburiwe irengero nyuma yo kujya mu biro by’uhagarariye Arabie Saoudite biri i Istanbul, umurwa mukuru wa Turukiya, ku wa kabiri.

Umutegetsi wo muri Turukiya yabwiye BBC ko amaperereza y’ibanze yagaragaje ko yiciwe muri ibyo biro bikaba bikomeje gutera ubwoba abaturage.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru The Washington Post bwasohoye itangazo, buvuga ko ayo makuru abaye ari impamo, "cyaba ari igikorwa cya kinyamaswa kandi kirenze ukwemera."
Umunyamakuru wa BBC Mark Lowen uri i Istanbul, yavuze ko ibi bigiye guhuhura umubano hagati ya Arabie Saoudite na Turukiya ukaba mubi cyane bitari bwigere bibaho mbere.

Abategetsi ba Turukiya batangije iperereza ndetse bakomeje kuganira n’itangazamakuru mu gihe cyose ryemeye kudatangaza amazina yabo.
Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, umutegetsi wungirije w’ishyaka AK riri ku butegetsi yabwiye televiziyo CNN ishami ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igituruki ko Turukiya ifite ibimeyetso bifatika, ariko nta kimenyetso na kimwe kirashyirwa ahagaragara kugeza ubu.

Ni ryari Bwana Khashoggi aheruka kubonwa?

Jamal Khashoggi ni umuntu uzwi cyane mu banenga igikomangoma Mohammed bin Salman, umutegetsi wa Arabie Saoudite.
Akurikirwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, akaba yandikira n’ikinyamakuru The Washington Post mu ishami ry’ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

Ku wa kabiri, yagiye kuri ambasade ya Arabie Saoudite gufata ibyangombwa byemeza ko yatandukanye n’uwari umugore we, kugira ngo ashobore gushakana n’umukunzi we Hatice Cengiz w’Umunyaturukiyakazi.
Madamu Cengiz yavuze ko yamutegereje amasaha 11 ari hanze y’ambasade, ariko ntasohokemo.
Yavuze ko Bwana Khashoggi yasabwe kuba atanze telefone ye igendanwa, nkuko bisanzwe bigenda kuri za ambasade zimwe na zimwe. Yavuze ko yasize amusabye kuza guhamagara umujyanama wa Perezida Recep Tayyip Erdogan mu gihe yaramuka atagarutse.
Ubwo amakuru yo gucyeka ko Bwana Khashoggi yaba yishwe yakomezaga gukwirakwira, Madamu Cengiz yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, agira ati:
"Jamal ntabwo yapfuye. Ntabwo nshobora kubyemera ko yishwe...!"

Yavuze ko akirindiriye ko byemezwa ku mugaragaro n’abategetsi.
Turukiya yatangaje iki?

Yatangaje ko Bwana Khashoggi yiciwe kuri ambasade ya Arabie Saoudite hanyuma umurambo we ugahita uhavanwa.
Abakora iperereza ba Turukiya bavuze ko itsinda ry’abantu 15 bageze kuri ambasade ku wa kabiri, kuri uwo wa kabiri bakarara basubiye mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite, Riyadh.

Turan Kislakci, umukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Turukiya n’Abarabu, yabwiye ikinyamakuru The New York Times cyo muri Amerika ko abapolisi ba Turukiya barinda ambasade ya Arabie Saoudite bagenzuye kamera z’umutekano ntibabone uwo munyamakuru asohoka muri ambasade n’amaguru.
Ariko yongeyeho ko imodoka zo muri ambasade zo zagaragajwe na kamera z’umutekano zisohoka ndetse zininjira muri ambasade.

Ni iki Arabie Saoudite yatangaje?

Ku wa gatatu, igikomangoma Mohammed bin Salman yabwiye igitangazamakuru Bloomberg News cyo muri Amerika ko abategetsi ba Turukiya bahawe ikaze ngo babe basaka inyubako y’ambasade kubera ko "ntacyo dufite cyo guhisha."

Igikomangoma Mohammed bin Salman yavuze ko Arabie Saoudite "irajwe ishinga no kumeya icyamubayeho", avuga ko uko abyumva ari uko Bwana Khashoggi yasohotse muri ambasade "hashize iminota micye cyangwa isaha imwe."
Abajijwe niba hari ibyo uwo munyamakuru yashinjwaga muri Arabie Saoudite, yasubije ko igihugu cye gicyeneye kumenya mbere na mbere aho aherereye.
Jamal Khashoggi ni muntu ki?

Ni umunyamakuru w’imyaka 59 y’amavuko, umwe mu banenga bikomeye igikomangoma Mohammed bin Salman - umutegetsi watangije gahunda z’amavugurura zishimagizwa n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika, mu gihe akora igisa no kwibasira abamunenga.

Yahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru al-Watan n’uwa televiziyo itaramaze kabiri yo muri Arabie Saoudite.
Yamaze imyaka abonwa nk’umutoni mu muryango w’ubwami bwa Arabie Saoudite. Yigeze kuba umujyanama w’abategetsi bakuru muri iki gihugu.

Nyuma yaho inshuti ze nyinshi ziterewe muri yombi, yahagaritswe kwandika mu kinyamakuru al-Hayat ndetse bivugwa ko yagiriwe inama yo kureka kwandika ubutumwa ku rubuga rwa Twitter.
Nuko ava muri Arabie Saoudite ajya kuba muri Amerika, aho yakomereje kwandikira ikinyamakuru The Washington Post ndetse agakomeza kugaragara kuri televiziyo zimwe zo mu bihugu by’Abarabu no muri Amerika n’Uburayi.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2017, yanditse agira ati:
"Nataye iwanjye, nsiga umuryango, mpara akazi kanjye, none ndikurangurura ijwi. Kutabikora byaba ari ukugambanira abakomeje kubabarira muri gereza. Nshobora kuvuga mu gihe abandi benshi cyane batabishoboye."

Ku wa gatanu, ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ipaji yajyaga yandikaho ibitekerezo bye iriho ubusa, mu rwego rwo kwifatanya na we.