Print

‘Guteza imbere ahazaza ha Afurika bigomba uruhare rw’ urubyiruko’ Dr Ngirente

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 October 2018 Yasuwe: 289

Dr Ngirente yabikomojeho ubwo yatangizaga ihuriro ry’ urubyiruko rwa Afurika Youth Connect Afurika. Iri huriro riteraniye I Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Abaturage ba Afurika bagera kuri 70% ni urubyiruko rutarageza ku myaka 30 y’ amavuko. Byitezwe ko muri 2050 bazaba barikubye kabiri, turi ku mugabane w’ abato, ku bw’ ibyo gahunda zose zo guteza imbere ahazaza ha Afurika urubyiruko rukwiye kugiramo uruhare.”

YouthConnekt y’ uyu mwaka iraganira kandi inagire inama abayobozi ba Afurika ku cyakorwa ngo urubyiruko rw’ uyu mugabane rufashe abayobozi ba Afurika kuyiteza imbere.
Minisitiri w’ Intebe Ngirente yasabye urubyiruko rwa Afurika guhagurukira ibibazo biri kuri uyu mugabane rukabigira ibyarwo hanyuma rugakoresha ubwenge rufite, umutungo uhari no gukorana hagati yarwo kugira rwubake Afurika yifuzwa.

Yongeho ati “Mukoreshe iyi nama mwihuza hagati yanyu na bagenzi banyu, mwigiraneho uko bakora.”

Hashize imyaka 6 Youth Connect itangiye mu Rwanda, ariko uyu ni umwaka wa kabiri ibaye ku rwego rwa Afurika