Nyuma yo gutsindwa na Alaves igitego 1-0 ku munota wa nyuma,Lopetegui yahise ajya mu mazi abira ndetse biravugwa ko yahawe imikino 2 irimo n’uwa El Clasico bazahura na FC Barcelona kugira ngo abashe kurengera imbehe ye ishobora kubikwa.
Mourinho ashobora kugaruka muri Real Madrid
Jose Mourinho umerewe nabi I Old Trafford,ngo asanzwe ari inshuti ya Florentino Perez ndetse biravugwa ko uyu mugabo afite inzozi zo kumugarura I Santiago Bernabeu kugira ngo amufashe kongera kwigarurira icyubahiro cyasizwe na Zinedine Zidane na Cristiano Ronaldo.
Ikinyamakuru Diario AS cyavuze ko Mourinho aramutse ataje muri Real Madrid akazi kahabwa Santiago Solari utoza Real Madrid B cyangwa Antonio Conte wirukanwe muri Chelsea.
Uretse Diario AS,ibindi binyamakuru byo muri Espagne byavuze ko iminsi ya Lopetegui muri Real Madrid ibaze ndetse ashobora kurenza uku kwezi akiri umutoza w’iyi kipe y’ubukombe ku isi.
Mourinho naramuka yerekeje I bernabeu ntazaba ari we mutoza wenyine wavuye muri Real Madri akayigarukamo kuko abandi batoza nka Fabio Capello, Jose Camacho na John Toshack nabo bayigarutsemo nyuma yo kuyivamo.
Nyuma yo kumva aya makuru,benshi mu bafana ba Real Madrid bagaragaje ko batayishimiye ku mbuga zabo nkoranyambaga ndetse bavuga ko Mourinho yasize asenye Real Madrid ubwo yayivagao,adakwiriye kuyigarukamo ukundi.