Print

Young Grace yatangaje ikintu akundira Piqué ndetse n’umwaka bateganya gukoreramo ubukwe

Yanditwe na: Muhire Jason 8 October 2018 Yasuwe: 2704

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ifoto igaragaza Young Grace yambikwa impeta n’umusore w’imyaka 21 bari mu rukundo uzwi nka Rwabuhihi Hubert [Piqué] aho icyo gihe byavuzwe cyane ko ibi byose Young Grace abikora kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Mu Kiganiro Young Grace yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru yakomoje ku bintu akundira umukunzi we birimo kuba bahuza

Yagize ati” Ati “Nkunda umutima we, nkunda ko ankunda nanjye nkamukunda mbese nkunda uko dukundana.”

Ku mushinga w’ubukwe, Young Grace yavuze ko bushobora kuba mu 2019 ariko ntabishimangire cyane ahubwo ngo ‘tuzabamenyesha’.

Young Grace ari mu rukundo na Rwabuhihi nyuma yo gutandukana n’umuzungu ukomoka mu Budage bakundanaga mu mwaka ushize. Ndetse byigeze no kuvugwa ko bagiye gukora gusa iby’ubukwe bwabo bikaba byarabaye amateka.