Print

Umukobwa yaciwe mu rugo iwabo kubera kumara igihe kinini atamesa mu mutwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 October 2018 Yasuwe: 4718

Amanda Bell, wiyaye akabyiniriro nk’ Intare y’ ignore yatangiye kwigira umurasita ku myaka 18 ubwo yigaga muri Jamaica kuva ubwo kugeza magingo aya ntabwo arakaraba mu mutwe.

Julia Bell nyina w’ uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko idini basengeramo ritakwihanganira umukobwa unywa ibiyobyabwenge utamesa mu mutwe ati “Ni umwanda. Umusatsi we unuka n’ umupfu ntabwo yigeze amesa mu mutwe kuva mu myaka 6 ishize yajya muri Jamaica

Nyina wa Amanda Bell yavuze ko umukobwa we yacengewe n’ imyemerere ya ya Rastafarianism. Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we ahawe ikaze mu rugo iwabo igihe cyose yakumva yisubiyeho akemera gukata umusatsi we no kuwumesamo. Atekereza ko mu idini ryo muri Jamaica yagiyemo aribo bamubujije gukata umusatsi no kuwumesamo.

Rastafarianism ni idini ryabayeho muri Jamaica kuva mu mwaka wa 1930 abarisengeramo bahurira ku gushyira dreadlocks ku mitwe yabo. Abarasita birinda kogosha imisatsi yabo bagashyiraho dreadlocks nk’ ikimenyetso cy’ umugara w’ intare.