Print

Muhanga: Umugore n’ umugabo bari bagiye gusenyerwa n’ umutobe ariko ubu babanye neza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 October 2018 Yasuwe: 1621

Uwo muryango waje kuganirizwa ugaragaza ko umugabo n’umugore bashobora kwiyunga igihe umwe muri bo yihanganiye icyo yita amakosa kuri mugenzi we.

Uwo muryango waje kuganirizwa ntusenyuke ngo wari ugeze ahabi kuko ngo wari urimbuwe n’akantu gato kuko Hakuzimana yakekaga ko umugore we amuca inyuma kuko yatahaga yasinze.

Nyamara Mukamurenzi uhamya ko icyo gihe yakundaga gusenga ntasome no ku nzoga ngo yapfaga n’umugabo ko adashaka kumuha uburenganzira bwo kwigenga, ahubwo akamusaba ko yajya areka akajya aho ashaka ndetse akanywa n’uwo mutobe uhiye nyamara usindisha.

Hakuzimana avuga ko atiyumvishaga ukuntu umugore we yataha yagasomye akaba atamuciye inyuma kuko hari n’igihe yatahaga agasanga ataragera mu rugo.

Agira ati, “Mu by’ukuri kwabaga ari ugukeka kuko ntawe nigeze mbafatana, ariko nkibaza ukuntu mbona yabaye niba nta mugabo waba yamurongoye”.

“Ati kumukeka byatumaga numva ntamufitiye urukundo ku buryo no mu buriri ntacyo twakoraga, kuko n’ibyo kurya yabimpaga abinjugunyira nk’ujugunyira imbwa”.

Mukamurezi uvuga ko na we yemera ibyo Hakuzimana avuga, ngo byageze aho biramuyobera kubera imyitawrire y’umugabo yahindutse, icyakora ngo yajyaga agurisha nk’itungo agahisha umugabo we ngo ajye abona ayo yigurira umutobe.

Ibyo byatumye Mukamurenzi yiyemeza kureka kunywa wa motobe, kugira ngo amahoro aboneke mu rugo, bituma n’umutungo yakoreshaga asengera uwo mutobe atangira kuwugaragaza mu rugo.

Agira ati, “Twari tumaze imyaka ibiri muri ibyo bibazo uko ngana uku ndengeje imyaka 50 ntabwo najya mu busambanyi ariko umugabo wanjye ntiyashatse kubyemera, byatumye umutobe ntandukana na wo”

“Ubu urugo rwacu turayakorera, twarubatse kuko ubu amafaranga nasesaguraga n’ayo umugabo yasesaguraga kubera kundakarira twayahurije hamwe”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga Mukagatana Fortunee avuga ko Akarere katangije ubukangurambaga ku miryango ibanye nabi, kuyikorera urutonde no kuyisura kugira ngo iganirizwe.

Avuga ko nimara gufashwa gusohoka mu makimbirane, ngo izaba urugero rwiza ku yindi miryango hifashishijwe uburyo butandukanye bukorwa n’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’akarere mu mibereho myiza.

Src: Kigalitoday