Print

Masudi Djuma watandukanye na Simba SC yatangiye kuvugwa mu makipe atandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2018 Yasuwe: 3436

Masudi Djuma ufite ibigwi mu ikipe ya Rayon Sports kubera ko yayihesheje ibikombe 2 mu myaka 2 yayimazemo,yatangiye kwifuzwa bikomeye n’amakipe yo mu Rwanda aho bivugwa ko mu masaha make ari imbere araba ageze I Kigali kuvugana n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda.

Masudi arerekezwa mu ikipe ya AS Kigali kuko idafite umutoza ndetse yifuza umunyabigwi wayifasha kugera ku ntego zirenze guhatanira imyanya mu bikombe bya hano mu Rwanda ahubwo ikabyegukana.

Biravugwa ko hari imwe mu makipe akomeye hagati ya Rayon Sports na APR FC imwifuza kugira ngo afatanye n’umutoza mukuru gutwara ibikombe no gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi.

Umutoza Masudi Irambona Djuma yatandukanye na Simba SC kubera ubwumvikane buke yari afitanye n’uyu mutoza mukuru Patrick Uassems wamushinjaga kutuzuza inshingano z’umutoza wungirije.

Masudi ni umwe mu batoza bari bamaze kugira izina rikomeye muri aka karere ku buryo n’andi makipe yo muri Kenya na Tanzania yamwifuza kugira ngo ayatoze cyane ko benshi bakunze umukino yakinaga ubwo yatozaga Rayon Sports.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 8 Ukwakira 2018, nibwo Ubuyobozi bwa Simba bwatangaje ku mugaragaro ko busheshe amasezerano n’umutoza Masudi Djuma ndetse bwemera kumuha ibyo bwamugombaga birimo umushahara w’ukwezi gutaha n’uduhimbazamusyi bavuganye


Masudi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza indi kipe itari Rayon Sports


Comments

Nkunda jean luc 9 October 2018

Ibyumupira nibyo .ntawe bihira iteka .ni bets .rimwe biremera ubundi bikanga .gusa Masudi afite amahirwe menshi mu mupira ...ikipe yamubona yaba arinyamahirwe cyane ...