Print

Sir Alex Ferguson yafashe umwanzuro ukomeye kubera uburwayi afite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2018 Yasuwe: 2665

Uyu musaza w’imyaka 76 yakundaga uyu muvinyo bikomeye ku buryo yageze ubwo agura amacupa 800 yawo ayabika mu rugo, kugira ngo igihe awukeneye awesome nta gutinda,ariko uburwayi bwatumye awuvaho.

Umwe mu bakozi ba resitora yitwa La Mare Germaine yo mu mujyi wa Nice,yavuze ko ubwo Fergie yari yasuye amajyepfo y’iki gihugu,atigeze asoma n’intama n’imwe y’uyu muvinyo ahubwo yanywaga amazi gusa.

Yagize ati “Yanyoye amazi gusa nta n’igitonyanga cy’umuvinyo cyamugeze ku munwa.Sir Alex yakundaga umuvinyo cyane ariko yahagaritse kuwunywa.Ntitwishimye, ariko ubuzima bwe nibwo buza mbere.

Uyu munyabigwi wa Manchester United,aherutse kubagwa mu bwonko muri Gicurasi uyu mwaka bitera impungenge benshi mu bakunzi ba ruhago,batekerezaga ko ashobora kubura ubuzima,ariko yaje gukira nyuma ndetse aherutse kugaruka ku kibuga Old Trafford,kureba umukino wa Manchester United.


Fergie yahagaritse kunywa umuvinyo yakundaga kubera uburwayi bwo mu bwonko aherutse kugira