Print

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Earth 2018, batangiye gushyira amafoto yabo hanze bambaye bikini

Yanditwe na: Muhire Jason 9 October 2018 Yasuwe: 2538

Ni ku nshuro ya 18 hagiye kuba irushanwa rya Miss Earth rigamije kubungabunga no kurinda ibidukikije. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye. Iry’uyu mwaka rizitabirwa n’abasaga 90 baturutse ku migabane yose igize Isi.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyamba z’irushanwa rya Miss Earth abakobwa bagomba guhatanira ikamba rifite na Karen Ibasco, batangiye kugera muri Phillipine, ndetse bakoze ibikorwa bimwe na bimwe bijyanye n’intego y’iri rushanwa.

Kugeza ubu Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ntarafata intege imwerekeza muri Phillipine, gusa ngo agomba kugenda muri cyumweru.

Biteganyijwe ko kuwa 10 Ukwakira 2018, aba bakobwa bazarushanwa aho bazaba biyerekana mu myambaro iranga umuco gakondo wa buri gihugu. Umunsi wo kwambika ikamba uzaba yahize abandi ni kuwa 06 Ugushyingo 2018.