Print

Nyamirambo: Umukobwa yabuze ayo kwishyura moto bamukuramo inkweto

Yanditwe na: Muhire Jason 9 October 2018 Yasuwe: 3278

Kuwa Mbere taliki ya tariki ya 9 Ukwakira 2018, nibwo umukobwa uvugwaho gukora uburaya I Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 yashungerewe nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura umumotari.

Abamubonye bavuze ko yasuye umuhungu ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo bagasangira inzoga bakanaryamana, yajya gutaha ntamuhe amafaranga ku buryo yabuze ayo yishyura moto yateze.

Mu mvugo y’umumotari wari umutwaye mu kanwa ke hagarukagamo ijambo rivuga uyu mukobwa yatwaye ari umutekamitwe ahita afatira inkweto yari yambaye. Bivugwa ko yagombaga kumwishyura 800 Frw.

Gusa icyatangaje benshi ni uko ubwo yakurwagamo inkweto, uwo mukobwa yashatse no gukuramo ipantalo ngo nayo ayihe uwo mumotari.

Uwitwa Byukusenge Emmanuel waganiriye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa yishyujwe amafaranga agashaka no kwiyambura ipantaro yari yambaye ngo ayihe umumotari kubera umujinya.

Yagize ati “Twatangajwe n’uburyo bamukuyemo inkweto noneho agashaka no kwambura ipantalo ngo nayo ayitange ngo asigare yambaye ubusa.”

Abari bamushungereye ngo nibo bahise bitambika bamubuza kwiyambura imyenda.

Umumotari wari umutwaye, we avuga ko yabikoze kugira ngo ataviramo aho.

Yabwiye uwo mukobwa ati “Ndazitwaye nimbona uzazigura nzazigurisha kuko sinakwemera ko mpomba lisansi nakoresheje mva Kacyiru kuko si ubwa mbere abantu b’i Nyamirambo bashaka ko mbatwarira ubuntu.”