Print

Depite Habineza yagiriwe icyizere, Dr Ngabitsinze nawe yasimbuye Hon. Nkusi Juvenal

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 October 2018 Yasuwe: 4635

Depite Dr NGABITSINZE Jean Chrysostome wari umunyamabanga w’ ishyaka riharanira demukarasi n’ imibereho myiza y’ abaturage PSD yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta PAC. PAC yayoborwaga na Nkusi Juvenal wamenyekanye cyane muri manda ishize y’ abadepite kubera guhata ibibazo abayobozi babaga barahombeje Leta. Nkusi Juvenal nawe ni umurwanashyaka wa PSD.

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mpuzamahanga.

Depite Habineza Frank yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’ imibereho myiza. Habineza ni Perezida w’ ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR.

Dore urutonde rw’ abatowe bose

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC)

Perezida : NGABITSINZE Jean Chrysostome
Visi Perezida: MUKARUGWIZA Annonciata

Komisiyo y’Ubuhinzi Ubworozi n’Ibidukikije

Perezida: NYIRARUKUNDO Ignatienne
Visi Perezida: NYIRAHIRWA Veneranda

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu

Perezida: MUNYANEZA Omar
Visi Perezida: TENGERA TWIKIRIZE Fransesca

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya na Jenoside

Perezida: MUKAMANA Elisabeth
Visi Perezida : KAREMERA Francis

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Perezida: MUHONGAYIRE Christine
Visi Perezida: HABINEZA Frank

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano

Perezida: RWIGAMBA Fidel
Visi Perezida: MUKANDERA Iphigenie

Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi

Perezida: MUNYANGEYO Théogène
Visi Perezida : UWAMARIYA Odette

Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko

Perezida: NYABYENDA Damien

Visi Perezida: NDANGIZA Madina

Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu

Perezida: KANYAMASHURI KABEYA Janvier
Visi Perezida: MUKABIKINO Jeanne Henriette.


Comments

KUAKU 11 October 2018

Twifurije aba bayobozi bama komisiyo atandukanye munteko, ishya n,ihirwe mukuyobora zakomisiyo neza batorewe kuyobora,bazibuke kwegera abaturage kugirango bamenye ibibazo bafite banabikemure.