Print

Ikihishe inyuma yo kuba Nikki Haley yanze gukomeza guhagararira Amerika muri UN

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 1505

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye uruhare uyu mugore yagize muri diplomasi ya Amerika. Umunyamabanga mukuru wa US Mike Pompeo we yatunguwe no kuba uyu mugore yeguye.

UMURYANGO wifashishije inkuru yatambutse kuri Televiziyo y’ Abanyamerika CNN ngizi impamvu 3 zihishe inyuma y’ ubwegure bwa Amb. Haley.

1. Amb. Haley muri Mata uyu mwaka wa 2018 yavuze ko Uburusiya bukwiye gufatirwa ibihano , Perezida Trump avuga ko nta mpamvu y’ ibyo bihano. Uku kunyuranya kwasize akantu hagati ya Amb. Haley na Trump niyo mpamvu yahisemo kwegura aho kugira ngo azeguzwe.
2. Uyu mugore yaharitse akazi ka Leta ngo age gukorera amafaranga mu rwego rw’ abikorera kuko amafaranga yinjizaga ari make. Uyu mubyeyi afite umwenda uri hagati y’ ibihumbi 25 n’ ibihumbi 65 by’ amadorali y’ Amerika agomba kwishyura. Yahisemo kujya gushakira amafaranga mu rwego rw’ abikorera kuko yizeye ko ariho azakura menshi akabasha kurihira umwana we mu mashuri yisumbuye ananishyura uwo mwenda.

3. Impamvu ya 3 yaba yatumye yegura ni uko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida. Mu by’ ukuri Amb. Haley ni umukandida mwiza ushobora guhangana na Donald Trump mu ishyaka ryabo ry’ abarepubulikani. Aramutse adatsinze muri 2020 no muri 2024 amarembo yaba afunguye kuri we. Nta gushidikanya rero ko ashaka kujya gutura mu nzu yagenewe abaperezida ba Amerika White House.