Print

Manchester United ishobora gutakaza amahirwe yo kubona Zinedine Zidane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 2450

Bayern Munich iri gutsindwa umusubizo ndetse umutoza wayo Niko Kovac yatakarijwe icyizere n’abafana ndetse na bamwe mu bayobozi be byatumye batangiye kuganira na Zidane kugira ngo aze asimbure uyu mutoza w’umunya Croatia.

Nyuma y’imikino 7 ya Bundesliga Kovac ari ku mwanya wa 6,byatumye abayobozi b’iyi kipe bamusaba gusubiza ibintu ku murongo cyangwa se yubikirwe imbere.

Ikinyamakanakuru RMC cyavuze ko Zidane ayoboye urutonde rw’abatoza 3 iyi kipe yifuza gusimbuza uyu mugabo w’imyaka 46 bakuye muri Eintrackt Frankfurt mu mpeshyi ishize.

Uretse Zidane,Bayern Munich irifuza abandi bafaransa babiri barimo Laurent Blanc na Arsene Wenger kugira ngo baze bazure iyi kipe ihatse izindi mu Budage.

Mu minsi ishize uhagarariye Zidane yavuze ko uyu mutoza atiteguye kwerekeza mu bwongereza kubera imikinire yaho byatumye benshi baha amahirwe iyi Bayern Munich.


Niko Kovac uri mu mazi abira ashobora gusimbura Zidane