Print

Paul Pogba yemereye impano ikomeye abakinnyi b’Ubufaransa batwaye igikombe cy’isi 2018

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 2403

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yavuze ko yifuza gushimira bagenzi be akagurira impeta buri mukinnyi wese bakinannye mu burusiya bagasoze igikombe cy’isi batsinze Croatia ibitego 4-2.

Ku munsi w’ejo ubwo ikipe y’Ubufaransa yari mu myitozo ahitwa Clairefontaine,Pogba yabwiye umutoza Deschamps na perezida wa FFF,Noel Le Graet ko yiteguye kugurira buri mukinnyi iyi mpeta kugira ngo izabe urwibutso rw’uko batwaye iki gikombe cy’akataraboneka.

Pogba yanze ko hagira umuntu umufasha kwishyura izi mpeta z’abakinnyi b’Ubufaransa cyane ko Antoine Griezmann na FFF bifuzaga kumufasha.

Izi mpeta zizakorerwa muri USA ndetse byitezwe ko zizaba zikoze mu buryo butangaje nubwo igiciro cyazo kitashyizwe ahagaragara.



Pogba agiye kugurira impeta bagenzi 22 bafatanyije kwegukana igikombe cy’isi