Print

Masudi Djuma yavuze ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Yanga Africans

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 1921

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko Masudi yasezeye muri Simba SC kugira ngo yerekeze muri mukeba wayo Yanga Africans,ariko yabihakanye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Sinshaka kugira ibindi mbabwira. Ndabizi mwe mufite ibyo mutekereza ariko ntacyo ndibutangaze. Ndacyari mu mujyi wa Dar es salaam. Yanga muvuga ifite umutoza wayo n’umwungirije. Murabyumva namwe, singiye kujyayo rwose uyu munsi”.

Masudi wagize amateka meza mu ikipe ya Rayon Sports,aravugwa muri amwe mu makipe yomu Rwanda by’umwihariko AS Kigali idafite umutoza kugeza ubu,nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Eric.