Print

Urban Boys batangaje igihe amashusho y’indirimbo ‘Ntakibazo’ izashyirwa hanze

Yanditwe na: Muhire Jason 10 October 2018 Yasuwe: 578

Itsinda rya Urban Boys nyuma yuko rikoze indirimbo bise Ntakibazo ikaza gufata bugwate imitima y’abafana babo hari amakuru yagiye acicikana hirya no hino avuga ko amashusho yiyi ndirimbo atazakorwa ndetse ko bamwe mu bahanzi bayiririmbyemo batazagaragara mu mashusho.

Ibi byatangiye gucemangwaho ko amashusho ashobora kudakorwa kubera ko icyo gihe yari gufatwa bamwe mu bahanzi bari baragiye mu bitaramo hanze y’igihugu.

Mu bahanzi bashyirwaga mu majwi harimo Bruce Melody byavugwaga ko mu gihe cyo gufata amashusho aribwo yari yaratumiwe muri Coke Studio bityo ngo abari bahari akaba aribo bafashe amashusho.

Aya makuru igihe yasohokaga na gihamya nimwe yari ihari ivuga ko Bruce Melody yabyanze gusa icyavugwaga nuko ku mpande z’abahanzi bayiririmbyemo bari bafite ibikorwa bitandukanye bo bafata ko ari inyungu zabo bityo ngo amashusho yabaye ahagaritswe icyo gihe.

Mu kiganiro na Nizzo umwe mu bagize Urban Boys yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko amashusho y’indirimbo ya Ntakibazo ahari gusa kubera umurongo njyenderwaho wabo bashaka kuyishyira hanze mu mpera zuyu mwaka.

Yagize ati “ Amashusho nabwo ashore kurenza uyu mwaka bitewe n’umurongo tujyenderaho kuko ishobora kungera kuzamura izina ry’umuziki wacu nkuko amajwi yayo yazamuye izina ry’umuziki wacu”

Abajijwe niba muri iyo video izaba irimo abahanzi bose bayiririmbyemo yavuze ko abazabasha kureba iyi video aribo bazabona ibyo byose bayibazagaho ndetse asoza avuga ko izaba iryoheye ijisho.